INTEKO Y’ABATURAGE: MU MURENGE WA GAHANGA ABATURAGE BARIBUTSWA KWIRINDA INZOGA Z’INKORANO

Kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Kamena 2025, mu Murenge wa Gahanga , Akagari ka Rwabutenge hateranye inteko rusange y’abaturage yitabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine.

Muri iyi nteko rusange y’abaturage, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yashimye uburyo abaturage bakataje mu bikorwa bibateza imbere ariko avuga ko hari ahakigaragara inzoga z’inkorano ndetse asaba abazikora kubireka kuko zibangiriza ubuzima.

Yagize ati: “Kimwe mu bintu bidindiza iterambere ni ubusinzi, ubu businzi ahanini bukaba buterwa n’inzoga z’inkorano zimwe zikorerwa muri uyu Murenge , ndagira ngo mbasabe ko abazikora babihagarika ndetse uzi aho bazikora akatumenyesha kuko zangiza abaturage , umuntu wanyweye izi nzoga ntashobora kugira ikindi akora kuko ahora yasinze kandi ubuzima bwe bwaramaze kwangirika, ibi usanga ari nayo ntandaro y’amakimbirane ari mu miryango, murumva rero ko tudashobora kubyihanganira”.

Yavuze ko abakora izi nzoga babangamiye umuryango mugari kuko izi nzoga zangiza ubuzima bwa benshi ndetse zikadindiza iterambere muri rusange asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe aho zigaragaye zikamenwa ndetse abazikora bagahanwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine aganira n'abaturage ba Rwabutenge

Back