INTEKO Z’ABATURAGE: ABATURAGE B’AKAGARI KA RWAMPARA MU MURENGE WA KIGARAMA BASABWE KWESA UMUHIGO WA MITUWELI.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Gicurasi 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Huss Monique yitabiriye inteko y’abaturage mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Rwampara aho yabasabye guharanira ko abagize umuryango muri buri rugo bagomba kuba bafite ubwisungane mu Kwivuza buzwi nka Mituweli.

Yagize ati: “Ubuzima ni impano twahawe n’Imana kandi iduha ubwenge bwo kubungabunga iyo mpano, gusa birababaje kuba hari abantu batarumva agaciro ko Kwishyura Mituweli, uyu munsi buri wese amaze kubona akamaro ko kugira ubwisungane mu Kwivuza kuko ntawe ujya inama n’iminsi , nta muntu ushobora kumenya igihe azakenera kujya Kwivuza niyo mpamvu guteganya ari ingenzi tukishyura umusanzu ku gihe bityo igihe urwaye ntubunze imitima cyangwa ngo ugore inshuti n’abavandimwe ubasaba amafaranga yo kwivuza kandi Leta yarashyizeho uburyo bwiza bwo Kwivuza”.

Abaturage bo muri aka Kagari kandi by’umwihariko abayobora amasibo “Mutwarasibo” n’Abayobozi b’Imidugudu basabwe gukurikirana iki gikorwa harebwa urugo ku rundi , abatarishyura ubwisungane mu Kwivuza bakaganirizwa.

Uretse Kwishyura ubwisungane mu Kwivuza , abaturage b’Akagari ka Rwampara bibukijwe ko muri iki gihe cy’imvura nyinshi basabwa kubahiriza ingamba zo gukumira ibiza biterwa n’imvura, bagasibura inzira z’amazi ndetse bakazirika neza ibisenge by’amazu naho abatuye ahashyira ubuzima mu kaga bakahimuka.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro wungirije Huss Monique aganiriza abaturage ba Rwampara

Back