INTEKO Z’ABATURAGE: ABATUYE SITE YA NUNGA BASABWE KWIRINDA IMYUBAKIRE ITEMEWE

Kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nyakanga 2025, mu Karere ka Kicukiro hateranye inteko rusange z’abaturage aho Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere MUTSINZI Antoine yasuye Abaturage b’Umurenge wa Gahanga mu Kagari ka Nunga.

Mu butumwa Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yagejeje ku baturage bitabiriye inteko rusange y’abaturage yabibukije ko aka gace karimo kwihuta cyane mu iterambere bitewe n’uko hashyizwe uburyo bw’imiturire bujyanye n’Igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali ndetse kakaba ari agace karimo icyanya cy’inganda, abasaba kwirinda kuvangira iterambere bahawe birinda kubaka badafite ibyangombwa.

Yagize ati: “Mu Karere ka Kicukiro dufite ahantu henshi harimo gutera imbere ku muvuduko wo hejuru by’umwihariko mu rwego rw’Imyubakire , iyi Site ya Nunga iri muri Site z’Imiturire nziza dufite, nyamara tutarebye neza twakwisanga hari abatangiye kutuvangira bubaka ibihabanye n’ibiteganyijwe, ndabasaba rero ko mu gihe umuntu yubaka agomba kubaka inyubako zemejwe ndetse zihura n’uruhushya yasabye kuko bifasha kwirinda imyubakire y’akajagari tukagira Umujyi utuwe kandi utunganye”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yanibukije abaturage kubungabunga ubuzima bwabo batanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.

Inteko z’abaturage ziba mu Tugari twose buri wa Kabiri ku Gicamunsi aho Ubuyobozi buhura n’abaturage bakarebera hamwe iterambere ry’Akagari batuyemo no gukemura ibibazo bigaragara.

Back