INTEKO Z’ABATURAGE: ABATUYE UMURENGE WA KAGARAMA BIBUKIJWE KWIRINDA AMAKIMBIRANE

Mu Nteko rusange y’abaturage yabereye mu Kagari ka Rukatsa, Umurenge wa Kagarama, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije , HUSS Monique yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu muryango kuko ari umwanzi w’iterambere.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye inteko rusange y’abaturage yagize ati: “Umuryango utuje kandi utekanye ni ishingiro ry’iterambere ry’abawugize kandi ni ishingiro ry’iteramere ku Gihugu kuko Igihugu cyubakiye ku muryango, ni ngombwa rero ko abagize urugo babana neza kugira ngo iterambere rigerweho , iyo urebye ibibazo bigaragara mu miryango akenshi usanga bishingiye ku makimbirane kandi abagize urugo by’umwihariko ababyeyi baba bashobora kubikumira hakiri kare binyuze mu biganiro”.

Yababwiye ko amakimbirane yo mu rugo usanga agira ingaruka ku burere bw’abana, imyigire ndetse n’imikurire yabo abasaba kwirinda icyateza umwuka mubi .

Inteko rusange z’abaturage zibera mu Tugari twose tw’Akarere ka Kicukiro buri wa Kabiri ku gicamunsi aho Abayobozi n’abaturage bahura bakarebera hamwe iterambere ry’abaturage, gahunda zibagenewe ndetse ni n’umwanya mwiza abaturage babaza abayobozi ibibazo ku ngingo zitandukanye bagahabwa ibisubizo.

Back