INZEGO Z’IBANZE ZIRASABWA KUNOZA SERIVISI Z’IRANGAMIMERERE

Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa mbere tariki 19 Gicurasi 2025, mu mahugurwa agenewe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari, aho bahugurwa  kuri Serivisi z’irangamimerere by’umwihariko ku ikoranabuhanga rizwi nka “CRVS”. 

Aya mahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda, Umuyobozi w’Ibikorwa rusange mu Karere ka Kicukiro  MURENZI M. Donatien atangiza aya mahugurwa yibukije abitabiriye ko Irangamimerere ari ingingo y’ingenzi ishingirwaho na Leta mu gushyiraho gahunda zigenewe abaturage, ati: “Nk’uko mubizi iri koranabuhanga rya “CRVS” tumaze igihe turikoresha ariko haracyagaragara imbogamizi kuri Serivisi z’irangamimere ndetse rimwe na rimwe tukabona aho abaturage batubwira ko bahawe Serivisi mbi cyangwa se bagatinda guhabwa Serivisi nyamara ibi ntibikwiye kuko iri koranabuhanga rirasobanutse kandi ni uburyo bwiza budufasha mu bikorwa byose biba bigenewe abaturage, ndabasaba rero gukurikira aya mahugurwa mu bushishozi kugira ngo imbogamizi mwahuraga nazo zirangire”.

Yabibukije  ko imibare n’ibipimo by’irangamimerere igihe bikozwe nabi bidindiza iterambere kuko aribyo Leta ishingiraho ishyiraho Politiki na gahunda zigenewe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, abibutsa ko Igihe umuturage akeneye iyi Serivisi agomba kuyibona mu buryo bwihuse kandi hatabayeho gusiragizwa. 

Umuyobozi w’Ibikorwa rusange mu Karere ka Kicukiro  MURENZI M. Donatien atangiza amahugurwa

Back