INZEGO Z’UBUZIMA ZIRASABWA GUSHYIRA IMBARAGA MU KURWANYA IMIRIRE MIBI MU BANA
Kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Gicurasi 2025, ku Cyicaro cy’Akarere ka Kicukiro habereye inama ya Komite Nkomatanyanzego ku gukumira imirire mibi no kurinda umwana , iyi nama ikaba yayobowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije Huss Monique.
Iyi nama yahurije hamwe abayobozi b’Ibigo by’ubuvuzi bikorera mu Karere ka Kicukiro, Ishami ry’Akarere rishinzwe ubuzima n’iterambere ry’imibereho myiza, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abafatanyabikorwa b’Akarere bagira uruhare muri gahunda zo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije Huss Monique yibukije abitabiriye ko uruhare rwa buri wese rukenewe mu rugendo rwo Kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, ati: “ Murabizi ko mu myaka itanu ishize Akarere kacu gahagaze neza muri gahunda zo kurwanya imirire mibi n’igwingira kuko ubushakashatsi bugaragaza ko turi aba mbere mu Turere twose ariko ntabwo turagera aho dushaka kuko turacyafite abana bari mu mirire mibi, ndabasaba rero ko buri wese mu mwanya arimo yongera imbaraga kugira ngo imibare y’abana bagaragaraho imirire mibi igabanuke”.
Muri iyi nama kandi bararebera hamwe ibimaze gukorwa mu igenamigambi ry’Akarere ryo Kurwanya imirire mibi no Kwita ku mikurire y’umwana (DPEM&CD 2024-2025) ndetse n’ibikorwa byo Kondora abana bagaragaweho imirire mibi n’igwingira bari munsi y’imyaka itanu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro wungirije Huss Monique yibukije uruhare rwa buri wese mu kurwanya imirire mibi mu bana.