ISUKU HOSE IKWIYE KUBA UMUCO “UMUYOBOZI NSHINGWABIKORWA W’AKARERE KA KICUKIRO”

Kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Gicurasi 2025, mu nama yahuje  Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari ndetse n’abakozi bashinzwe isuku mu Karere kose , Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere MUTSINZI Antoine yibukije abitabiriye ko Gahunda yiswe “Isuku Hose” ikwiye kuba umuco ntigume mu magambo gusa.

Ibi yabivuze kandi mu gihe mu Karere ka Kicukiro hatangijwe Ubugenzuzi buhuriweho n’inzego zose zikorera mu Karere ka Kicukiro hagamijwe kurebera hamwe ibikorwa byo kwimakaza isuku muri za Hoteli, Utubari, Amacumbi, Inzu z’uburiro ndetse n’ahandi hatangirwa Serivisi zo kwakira abantu.

Yagize ati: “Murabizi ko mu Mujyi wa Kigali dufite intero igira iti “Isuku Hose Ihera kuri Njye” ibi rero ntabwo bigomba guhera mu magambo gusa ahubwo bikwiye kujya mu bikorwa ari nayo mpamvu twatangije ubu bugenzuzi kugira ngo mu by’ukuri tumenye uko abatugana bahabwa Serivisi zishingiye ku isuku basanga aho bagiye, biba bibabaje iyo ugiye muri Hoteli ugatanga amafaranga yawe nyamara amafunguro baguhaye akakugwa nabi , ni ibintu bidakwiye muri iki gihe turimo ari nayo mpamvu ubugenzuzi nk’ubu buzahoraho”.

Ubu bugenzuzi buhuriweho bwatangiye kuri uyu wa mbere tariki 05 Gicurasi bukazageza tariki 16 Gicurasi 2025, aho bwitezweho kugaragaza ibipimo by’isuku mu Karere ka Kicukiro by’umwihariko muri Serivisi zo kwakira abantu ndetse hanarebwa imbogamizi abatanga Serivisi bafite zijyanye n’isuku kugira ngo zishakirwe ibisubizo birambye.

Back