ISUKU Y’IBIRIBWA YITAWEHO MURI GS NYARUGUGU

Kimwe n’andi mashuri ari mu Karere ka Kicukiro, Gahunda yo gufatira ifunguro ku Ishuri izwi nka “School Feeding Program” ikomeje gutezwa imbere , gusa ibi ntibyagerwaho hatabanje kurebwa ku isuku y’ibiribwa , ibi ni nayo mpamvu kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ugushyingo 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine ari kumwe n’Umufatanyabikorwa w’Akarere “Reach The Children Rwanda” basuye Ishuri rya GS Nyarugugu riri m Murenge wa Kanombe  hagamijwe kureba uko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa n’imbogamizi zigaragara.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yashimye uburyo muri iri Shuri bategura amafunguro by’umwihariko Isuku  mu gikoni ati “Tubashimiye isuku tubasanganye ndetse turifuza ko bihoraho ahubwo mukayongera , amafunguro meza ariko adafite isuku ateza ikibazo kurusha uko yafasha imibiri yacu, ikindi mwibuke ko aya mafunguro ahabwa abana kandi dushaka ko bagira ubuzima bwiza, ntabwo rero twifuza kuzumva abana bafata amafunguro adafite isuku ihagije”.

Ubuyobozi bw’iri Shuri kandi bwasabwe kongera ubuso buhingwaho imboga (Akarima k’Igikoni) kunganira andi mafunguro kugirango abanyeshuri barusheho gufata amafunguro yujuje ibisabwa mu bwinshi no mu bwiza bwayo.

Ubu bugenzuzi burimo gukorwa mu mashuri yose harebwa uko abana bahabwa ifunguro rya ku manywa nk’imwe muri gahunda yashyizweho n’ubuyobozi hagamijwe kongera ireme ry’uburezi mu mashuri no kwirinda ko hagira abana bata Ishuri.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine( Wambaye Ishati yera irimo uturongo duto) arimo kuganira n'abanyeshuri ba GS Nyarugugu.

Back