ITANGIRA RY’AMASHURI, ABABYEYI BASABWE UBUFATANYE MU BUREZI BW’ABANA

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 08 Nzeli 2025, mu Karere ka Kicukiro hatangijwe umwaka w’amashuri wa 2025-2026, Iki gikorwa ku rwego rw’Akarere kikaba cyabereye ku ishuri rya GS Kicukiro aho cyayobowe na Minisitiri w’uburezi NSENGIMANA Joseph ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza ndetse n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije HUSS Monique.

Minisitiri w’Uburezi yasabye abana kwiga bashyizeho umwete ndetse bakagira isuku birinda kujugunya imyanda ahatarabugenewe, yanibukije ababyeyi kugira uruhare mu burezi bw’abana babo bakurikirana imyigire yabo ndetse banatanga ibikenewe byose kugira ngo abana bige neza.

Ati: “ Ababyeyi dusangiye kurera abana, dusangiye kurerera Igihugu,icyo twababwira ni uko abana banyu basubiye mu ishuri amashuri yiteguye kubafasha ariko ntabwo amashuri yonyine ahagije ,turasaba ababyeyi ko bajya bagera ku mashuri bagakurikirana imyigire y’abana ndetse n’icyo basabwa kugira ngo ubufatanye bw’amashuri n’ababyeyi butange umusaruro”.

Ababyeyi kandi bibukijwe kugira uruhare mu gutanga umusanzu w’ifunguro rya ku manywa abana bafatira ku ishuri kuko rifasha mu gusigasira ubuzima bwiza bw’abana ndetse rigafasha mu guhashya ikibazo cy’abana bata ishuri.

Back