ITANGIRA RY’AMASHURI :ABATUYE AYABARAYA BIBUKIJWE KWIRINDA GUSESAGURA
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nzeli 2025, mu nteko rusange y’abaturage yabereye mu Kagari ka Ayabaraya mu Murenge wa Masaka, iyi nteko rusange ikaba yitabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yabwiye abitabiriye inteko y’abaturage ko itangira ry’amashuri ryegereje kandi ababyeyi bakaba basabwa imyiteguro ihagije kugira ngo hatazagira umwana utangira akerewe cyangwa se ngo hagire abava mu ishuri.
Yagize ati:Murabizi ko itangira ry’amashuri ryegereje, ni mu cyumweru gitaha, kandi muzi ko imwe mu mpamvu ishobora gutuma umwana atajya ku ishuri ari ukubura ubushobozi bw’ibikoresho ajyana ku ishuri ndetse n’amafaranga y’ishuri, aha rero ndasaba ababyeyi kwirinda ikintu cyose cyatuma basesagura amafaranga nk’ubusinzi n’ibindi bishobora kubangamira imyigire y’abana”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa kandi yashimiye ababyeyi n’abarezi ku ruhare bagize mu burezi bw’abana aho mu manota aherutse gutangazwa byagaragaye ko Akarere ka Kicukiro gahagaze neza.
Umwaka w’amashuri wa 2025-2026 igihembwe cyawo cya mbere kizatangira ku wa 08 Nzeri 2025 gisozwe ku wa 19 Ukuboza 2025.

Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo banahabwa ibisubizo