ITEME RYA KAJEKI RIGIYE KUBAKWA MU BURYO BUGEZWEHO
Kuri uyu wa mbere mu Karere ka Kicukiro hatangijwe ibikorwa by’inzego z’umutekano bigamije gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere,kimwe mu bikorwa byakozwe harimo gutangiza umushinga mugari wo kubaka iteme rihuza Umurenge wa Niboye na Kanombe ahazwi nka Kajeki.
Iri teme rigiye kubakwa ryari ryarangiritse ku buryo hari impungenge ku mutekano w’urujya n’uruza rw’abagenzi ndetse n’ibinyabiziga byambukiranya iyi Mirenge ndetse n’abanyeshuri biga mu mashuri aryegereye.
Insanganyamatsiko y’ibi bikorwa igira iti “Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza kwibohora 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda.”
Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano yavuze ko ibikorwa by'inzego z'umutekano byashyizweho mu rwego rwo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage hakemurwa ibibazo bibabangamiye yagaragaje kandi ko ubufatanye bw'inzego z'umutekano n'abaturage bumaze gutanga umusaruro ugaragara mu iterambere ry'Igihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette wari Umushyitsi mukuru mu gutangiza ibi bikorwa yashimye inzego z’umutekano kuri ibi bikorwa bimaze imyaka 25 ndetse bikaba byarahinduye imibereho y’abaturage ati “ Turashima uruhare inzego z’umutekano zikomeje kugira mu kubaka Igihugu, ubu bufatanye buragaragaza ko twese dufatanyije tuzagera kuri byinshi, iri teme ryubatswe rizafasha abaturage muri rusange ndetse n’abana biga muri aya mashuri ahegereye kunyura ahantu heza hadateje impungenge, turasaba rero abaturage nanone kurinda ibikorwa nk’ibi biba byubatswe babirinda kwangirika”.
Biteganyijwe ko iri teme rizuzura mu gihe cy’amezi abiri rikazaba rifite ubushobozi bwo kunyurwaho n’uburemere bugera kuri Toni 15.

Iri teme rizaba ryubatse mu buryo bugezweho kandi rikomeye

Abayobozi mu nzego zitandukanye batangiza iyubakwa ry'iteme rya Kajeki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette

Abaturage bafatanyije n'inzego z'umutekano gukuraho iteme ryangiritse ngo hubakwe irindi rigezweho