KAGARAMA: ABATURAGE B'AKAGARI KA KANSEREGE BATANGIYE KWIYUBAKIRA KABURIMBO

Kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Gicurasi 2025, mu Kagari ka Kanserege, Umurenge wa Kagarama, abaturage batangiye ibikorwa byo kwiyubakira imihanda migenderano ya Kaburimbo izabafasha mu buhahirane no kurimbisha aho batuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama  Uwamwiza M. Chantal yashimye abaturage bishyize hamwe bagakora ubukangurambaga muri bagenzi babo kugira ngo iki gikorwa kibashe kugerwaho ati: “Nk’ubuyobozi bw’Umurenge tubashimiye kuba mwarishatsemo ubushobozi 100% mukabona ingengo y’imali yo kwiyubakira imihanda ihuza ibice bitandukanye by’aka Kagari ka Kanserege, uyu ni umusanzu ukomeye mutanze ku Gihugu kuko murimo gutuma tugira Umujyi mwiza ukeye kandi usukuye”.

Iyi mihanda ya Kaburimbo yatangiye kubakwa  igera kuri 4, yose hamwe ireshya na Kirometero imwe n’igice (1.5KM), bikaba biteganyijwe ko mu mezi atatu izaba yuzuye kuko ibikenewe byose byateguwe. Iyi mihanda izuzura itwaye 195.000.000frw.

Back