KAGARAMA :ABATURAGE BAKOMEJE KWIYUBAKIRA IMIHANDA YA KABURIMBO
Kuri uyu wa Kane tariki 04 Nzeli 2025, abaturage b'Umurenge wa Kagarama batangije ibikorwa byo kubaka umuhanda mugenderano wa Kaburimbo ureshya na Kilometero imwe (1Km).
Uyu muhanda ukaba uherereye mu Mudugudu wa Nyanza , Akagari ka Rukatsa; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama UWAMWIZA M. Chantal yashimye abaturage b’aka Kagari bagize igitekerezo kiza avuga ko bigaragaza uruhare abaturage bakomeje kugaragaza mu kwiyubakira Igihugu.
Yagize ati: “Nshimiye byimazeyo abaturage b’Akagari ka Rukatsa kuri iyi ntambwe duteye , aho tugiye kwiyubakira umuhanda mugenderano wa kaburimbo ureshya na Kilometero imwe, uyu muhanda uje usanga indi imaze kurangira ndetse n’indi igeze hagati mu Tugari twose tw’Umurenge wa Kagarama,ibi rero biragaragaza ko abaturage bacu basobanutse kandi bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko gushyira hamwe no kwishakamo ibisubizo”.
Yanavuze ko Ubuyobozi buzakomeza gufasha abandi baturage mu bice bitandukanye by’uyu Murenge bazagira igitekerezo cyo kwiyubakira imihanda myiza ijyanye n’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali.