KANOMBE: ABANYESHURI 396 BASOJE AMASOMO Y’IMYUGA

Kuri iki Cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025, mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza, Ishuri ryigisha Ubumenyingiro ryitwa SKIM TVET ryatanze ku mugaragaro Impamyabushobozi ku banyeshuri 396 baharangije mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025, aba bakaba barigishijwe amasomo yo mu gihe gito (Amezi 3 kugera kuri 6).

Mu masomo aba banyeshuri bahawe harimo :

1. Ubwiza no gukora imisatsi (Hair dressing)

2. Gutunganya amafunguro (Culinary arts)

3. Kudoda (Tailoring)

4. Ubukanishi bw'imodoka (Mechanics)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanombe NKURUNZIZA Idrissa, yashimiye aba banyeshuri biganjemo urubyiruko ku cyemezo kiza bafashe cyo kwiga imyuga , ati: “Dushimiye uru rubyiruko rwasoje amasomo y’imyuga ku cyemezo kiza bafashe, turabizi ko nta muntu ushobora kubura akazi kandi azi umwuga , iyi rero ni intangiriro y’ubuzima bwiza . Turabasaba ariko kugira ikinyabupfura mu mirimo mugiyemo kandi tubijeje kuzababa hafi aho muzadukenera hose”.

Aba banyeshuri kandi bahawe ibikoresho bizabafasha mu kazi kabo, bakaba babihawe n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze(LODA).

Back