KANOMBE: KOPERATIVE Y’URUBYIRUKO RUKORA ISUKU YIYEMEJE GUKORA IMPINDUKA
Ibi babigarutseho mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanombe na Koperative y’urubyiruko rukora isuku izwi nka “Kicukiro Youth Cooperative”ubwo bareberaga hamwe ibimaze kugerwaho mu kubungabunga isuku mu mihanda yo mu Murenge wa Kanombe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe Nkurunziza Idrissa yashimye ibimaze gukorwa n’iyi Koperative y’urubyiruko mu minsi 15 iyi Koperative imaze avuga ko hamaze kugaragara impinduka.
Yagize ati: “ Mu minsi 15 iyi Koperative imaze bigaragara ko mu mihanda y’Umurenge wacu harimo kugaragara isuku , murabizi rero ko urubyiruko ari imbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba, turabasaba ko imbaraga zanyu mukomeza kuzikoresha mu bikorwa biteza imbere Igihugu kandi natwe Ubuyobozi tubari hafi , turifuza ko Koperative yanyu yatera imbere ndetse mukagira n’ibindi bikorwa mukora bibateza imbere”.
Abagize iyi Koperative nabo bashimye Ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro bwabafashije kwishyira hamwe ndetse bukaba bukomeje kubongerera ubumenyi bizeza imikorere myiza mu kubaka Kicukiro icyeye.
Mu Karere ka Kicukiro Koperative y’urubyiruko rukora isuku mu mihanda ya Kaburimbo kugeza ubu ni 168 ariko umubare uzagenda wiyongera.