KANOMBE :UBUKANGURAMBAGA BWO KWISUZUMISHA KANSERI Y’INKONDO Y’UMURA N’IY’IBERE BUKOMEREJE MU MASOKO N’AHANDI HAHURIRA ABANTU BENSHI

Igikorwa cyo gusuzuma Abagore n’abakobwa Kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere mu Karere ka Kicukiro kirimo kubera hirya no hino mu Mirenge, kuri ubu mu Murenge wa Kanombe bakaba bakomereje ubu bukangurambaga mu masoko, insengero n’ahandi hahurira abantu benshi hagamijwe ko umubare munini wabarebwa n’iyi gahunda ushobora kwitabira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe Nkurunziza Idrissa ubwo yaganiraga n’itsinda ririmo gusuzuma abaturage yagize ati: “Nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima abigaragaza iyi gahunda irareba abagore n’abakobwa bafite imyaka 30 kuzamura ariko iyo turebye ku Bigo Nderabuzima usanga abaturage bitabira ariko umubare ntuhagije kuko hari n’abandi baba bari mu kazi gatandukanye nko mu bucuruzi ari nayo mpamvu twahisemo kubasanga aho bakorera, turifuza ko ntawacikanwa kuko kwisuzumisha ari ubuntu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yasabye by’ubwihariko abacururiza mu isoko rya Gashyushya ndetse n’isoko rya Kabeza kwitabira ku bwinshi kuko ari gahunda Ubuyobozi buba bwateguye ngo ifashe abaturage.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko Kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere ari indwara mbi kuko iyo igitangira umuntu ashobora kuba ayirwaye nyamara adafite ibimenyetso akaba ariyo mpamvu abaturage basabwa Kwisuzumisha n’ubwo nta bimenyetso yaba agaragaza.

Back