KANOMBE: UMUGANDA USOZA UKWEZI WARANZWE NO GUSANIRA UMUTURAGE UTISHOBOYE

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Gicurasi 2025, mu Karere ka Kicukiro habaye umuganda usoza Ukwezi kwa Gicurasi 2025, ku rwego rw’Akarere, umuganda wabereye I Kanombe mu Kagari ka Busanza, Umudugudu wa Rukore aho waranzwe no gusanira umuturage utishoboye hagamijwe kumufasha gutura heza.

Iki gikorwa cyo gusanira umuturage utishoboye cyateguwe n’abakozi bakorera ku cyicaro cy’Akarere ka Kicukiro mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Igikorwa cyo gusanira uyu muturage cyanitabiriwe n’abayobozi barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, URUJENI Martine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije,HUSS Monique,Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Maraliya mu Kigo cy’Igihugu cy’ubuzima Dr. MBITUYUMUREMYI Aimable, hari kandi Inzego z'umutekano zikorera mu Karere ndetse n’abafatanyabikorwa b'Akarere. 

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza ,URUJEI Martine wari umushyitsi mukuru yashimye abaturage bitabiriye umuganda abibutsa gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere.

Yagize ati: “Tubashimiye uburyo mwitabiriye umuganda w’uyu munsi, igikorwa twakoze cyo gusanira umuturage utishoboye kigaragaza ko twese dufatanyije twagera kuri byinshi kandi tukikemurira ibibazo tudetegereje ak’i Muhana, muri gahunda ariko yo gukomeza kwikemurira ibibazo no kwiteza imbere ndashaka ko tuvuga ku buzima kandi bwiza, ndabibutsa kwishyura Mituweli , murabizi ko dufite ikibazo cya Maraliya yiyongereye kandi na hano mu Murenge wa Kanombe irimo kugaragara, byaba bibabaje urwaye nyamara nta Mituweli ufite, ikindi ni isuku, turusheho gukuraho ibizenga ndetse n’ibihuru bikikije ingo kuko biduteza umwanda kandi bikorora imibu itera Maraliya”.

Mu bindi bikorwa byakozwe muri uyu muganda harimo gusuzuma abagore n’abakobwa bafite imyaka 30-49 Kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere,Gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya Maraliya ndetse n’ibiganiro kuri “Pan-African Movement” aho abaturage bashishikarizwa Kwigira ndetse no guhesha agaciro u Rwanda na Afurika muri rusange.

Back