KARAMA: ABATURAGE BIBUKIJWE GUKORA BAKIVANA MU BUKENE

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri mu nteko y’abaturage yabereye mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Karama, ikaba yitabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine.

Aha Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yabaganirije kuri gahunda izwi nka “Gira Wigire” yatangijwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igamije gufasha abaturage b’amikoro make kwivana mu bukene mu buryo burambye. 

Aha yagize ati “Abaturage barasabwa kwita cyane kuri ibi bikurikira: Ufashwa na Leta cyangwa abafatanyabikorwa bayo, amenye ko ubufasha butazahoraho, akore agamije kwigira, Buri wese yite ku mahirwe na gahunda Leta n’abafatanyabikorwa bayo bamwegereza kugira ngo bimufashe gutera intambwe, Niba uri mu bukene, tera intambwe ujye mu bazamuka, witandukanye n’abiremaza, bahora baganya, Hindura imyumvire uzirikane ko ubufasha atari umurage maze ukoreshe neza ubwo uhabwa buzasige wigize”.

Yanababwiye ko Umuntu wese uri mu nzira yo kwivana mu bukene akwiye kwirinda ibintu bikurura ubukene birimo: Ubusinzi, Ubunebwe, Gusesagura, Amakimbirane, ubuharike, Guta ishuri kw’abana, Kutazigama, kutita ku mirire n’imikurire y‘abana n‘ibindi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine aganira n'abaturage b'i Karama

Abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo banatanga ibitekerezo

Back