KICUKIRO: ABAFANA BISHIMIYE IRUSHANWA RY’ISI RYO GUTWARA AMAGARE
Kuri iki cyumweru tariki 21 Nzeli 2025 nibwo mu Rwanda hatangirijwe ku mugaragaro irushanwa ry’isi ryo gutwara amagare rizwi nka “The 2025 UCI Road World Championships”.
Ni irushanwa abaturage b’Akarere ka Kicukiro bari banyotewe kuva bamenye ko u Rwanda ruzaryakira uyu mwaka, kuri iki cyumweru ubwo abasiganwa bafataga umuhanda abafana bari benshi bihera amaso uburyo amagare amanuka azamuka anyerera mu mihanda y’urwererane yuje isuku n’ubwiza buhebuje.
Mu Karere ka Kicukiro abasiganwa barimo kunyura mu muhanda wa Prince House-Sonatube-Gahanga bakagaruka Sonatube berekeza Rwandex.
Iri rushanwa rikaba rizasozwa ku mugaragaro tariki 28 Nzeli 2025.

Mu ihuriro ry'imihanda (Sonatube) abafana ni uruvunganzoka



