Kicukiro: Abagize urwego rwa DASSO berekanye bimwe mu bikorwa bakoze mu iterambere ry’abaturage

Abakozi b’urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) mu Karere Kicukiro kuri uyu wa gatanu tariki ya 15/20/2021 bamuritse bimwe mu bikorwa by’iterambere ry’imibereho y’abaturage bakoze byatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 4,5.

Abagize uru rwego bashyikirije umuturage utishoboye inzu ifite agaciro ka miliyoni 3Frw, rwishyurira ishuri abana 44 bahoze mu buzererezi ndetse runatanga igishoro ku bagore 20 bahoze mu bucuruzi butemwe (ubuzunguzayi)

Ni ibikorwa aba Dasso bakora binyuze mu mafaranga bakusanyije, aho bafashemo make bubakira inzu umugore witwa Bihoyiki Judith wo mu Mudugudu wa Nyabyunyu, Akagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe.

Uyu mugore usanzwe afite ubumuga bwo mu mutwe, akaba yarabaga mu nzu iva kandi y’icyumba kimwe bakayisana bakaba bayimushykirijwe bazanye ibikoresho byo mu nzu birimo ibyo mu gikoni no ku meza, ibitanda, ibiryamirwa intebe n’ibiribwa byo kumutunga mu gihe cy’amezi 2 ari imbere.

Muri gahunda yo kurwanya ubucuruzi bw’akajagari no gufasha ababukora kubona igishoro, abagize urwego bahaye igishoro abagore 20 bacururizaga ahatemewe runabaha aho gucururiza hajyanye n’igihe mu isoko rishya rya kijyambere rya Kicukiro Centre. Buri mugore yahawe 50.000Frw by’igishoro.

Umwe mu bahawe amafaranga yo kwiteza imbere yavuzeko yishimye kuba Urwego rwa DASSO rwabatekerejeho rukabaha igishoro ndetse bakabaha n’aho gukorera.

Yagize ati “Njyewe ndishimira ko DASSO zatwirukankanaga ubu zaduhaye ubufasha tukaba twabonye igishoro, tugiye gukora twiteze imbere tudakorera mu kajagari, nta muntu ubu uzongera kunyirukanka anziza kuzunguza mu muhanda.”

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Kicukiro, Niragire Samuel yavuze ko imbogamizi bagira mu kazi kabo ka buri munsi zirimo n’abazunguzayi ndetse n’abana bo ku muhanda ari nayo mpamvu biyemeje gukora ibishoboka byose ngo iki kibazo kirangire.

Ati “Ni zimwe mu mbogamizi zikomeye tugira ariko dushyize hamwe ndetse tugafashwa n’izindi nzego tuzarandura burundu ibyo bibazo by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.”

Hagamijwe guca ubuzererezi mu Mujyi wa Kigali, mu mezi ashize abagize urwego rwa Dasso rw’Akarere ka Kicukiro bakuye abana 44 mu mihanda babasubiza mu miryango yabo ubu bakaba barasubiye mu ishuri. Abagize uru rwego barihiye aba bana ishuri ndetse banabaha ibikoresho by’ishuri (ibikapu, uniform, amakayi, …) bizabafasha kwiga neza.

Mu ijambo rye muri ibi bikorwa, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro Murenzi M.Donatien yashimoye abagize uru rwego ku bikorwa byiza bakoze bihinfura ubuzima n’imibereho y’abaturage. Yasabye abahawe igishoro gukora bakiteza imbere anasaba ababyeyi b’aba bana bafashijwe gusubira mu ishuri kubakurikirana umunsi ku wundi no kwirinda icyo ari cyose cyatuma basubira mu muhanda.

Back