Kicukiro: Abahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda basabwe kwimakaza ubumwe no kwiga Ikinyarwanda.

Ubu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Kanama 2026, mu muhango wo kwakira indahiro z’abantu 19 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, wabereye ku biro by’Akarere ka Kicukiro. Umuhango witabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Bwana Mutsinzi Antoine, afatanyije n’abahagarariye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda.

Abahawe Ubwenegihugu basobanuriwe inshingano n’Indangagaciro bisabwa Umwenegihugu w’u Rwanda, birimo gukunda Igihugu, kwimakaza ubumwe no kubahiriza amategeko. Bibukijwe kandi ko Ubwenegihugu bushobora kwamburwa uwabuhawe iyo abukoresheje mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Bwana Mutsinzi Antoine, yishimiye abahawe Ubwenegihugu, abasaba gufatanya n’abandi Banyarwanda mu gusigasira ubumwe no kurinda ibyagezweho.

Yagize ati: Nta mpungenge mfite ku bamaze kurahira ko tuzafatanya. Kandi twishimiye kubakira mu muryango mugari w’Abanyarwanda. Nk’igihugu, turi mu rugamba rwo kurinda urubyiruko n’Abanyarwanda inzoga zitujuje ubuziranenge. Twizeye ko muzadufasha muri urwo rugamba, kuko mu ntego z’Igihugu cyacu  harimo kugira abaturage bafite ubuzima buzira umuze, bityo iterambere rikagerwaho.

Yaboneyeho kandi kubasaba kwirinda ubusinzi, ndetse no kwiga Ikinyarwanda, ashimangira ko ururimi ari kimwe mu bihuza Abanyarwanda.

Ati: Kwitwa Abanyarwanda ntacyo twabinganya. Nk’Abanyarwanda, ururimi rwacu ruraduhuza. Muzige Ikinyarwanda.”

Umuhango wasojwe no kwakira indahiro z’abantu 19 bahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda, gushyira umukono ku ndahiro zabo ndetse no gufata ifoto y’urwibutso.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana MUTSINZI Antoine ashimira umwe mu bahawe Ubwenegihugu.

Back