KICUKIRO: ABAMOTARI BIYEMEJE GUTANGA UMUSANZU MU KUBUNGABUNGA UMUTEKANO.

Ni mu gihe turi mu bihe bisoza umwaka aho mu Gihugu haba hari ibikorwa bitandukanye birimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu. Mu bihe bisoza umwaka kandi biba byiganjemo iminsi mikuru byagiye bigaragara ko hashobora kugaragara ibikorwa bibangamira umutekano n’ituze rusange.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka KICUKIRO Madamu UMUTESI Solange atangiza inama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere , Inzego z’Umutekano n’Abamotari  Yashimye uruhare bagira mu kubungabunga Umutekano n'iterambere abasaba kwitwararika muri iki gihe twerekeza mu minsi mikuru isoza umwaka birinda impanuka zo mu muhanda. Yagize ati :“ Abamotari turabashimira kuko nk’abafatanyabikorwa b’Akarere iyo tubakeneye turababona , turabashimira kandi uburyo mwitwaye neza mu bikorwa byo gutora abayobozi babahagarariye mu matora aheruka ndetse turabizeza ubufatanye igihe cyose muzadukenera, iterambere rero mumaze kugeraho ntabwo ryashoboka hatari Umutekano usesuye niyo mpamvu nifuza ko imikoranire yacu ndetse n’izindi nzego zirimo iz’Umutekano irushaho kuba myiza muri iyi minsi isoza umwaka”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Madamu UMUTESI Solange.

Iyi nama Ubuyobozi bwagiranye n’Abamotari kandi yitabiriwe n’Umuyobozi w’Urwego rwa Polisi y’igihugu rushinzwe Umutekano wo mu Muhanda ACP Gerard MPAYIMANA; mu butumwa yatanze ;  yibukije Abamotari ko Ubuyobozi bw’Igihugu bwakomeje kubaba hafi mu gukemura  ibibazo bari bafite mu gihe gishize   abasaba ko nabo bagomba kubahiriza amabwiriza inzego zitandukanye zibaha mu rwego rw'imikoranire n’imikorere myiza.

Avuga ko Ibibazo bibangamiye abamotari muri rusange Polisi igira uruhare runini mu kubikemura ibindi igafatanya n’izindi nzego ariko ko Abamotari nabo bafite uruhare runini mu kubungabunga umutekano ahanini biturutse mu kumvira amabwiriza yose bahawe n’inzego zibishinzwe . Yanenze Abamotari bahagarikwa na Polisi bakanga guhagaraga nyamara rimwe na rimwe biri mu nyungu zabo ati: “Ejo bundi mwumvise Abamotari batwawe n’amazi y’imvura ; nyamara twari twabanje kubahagarika ariko barabyanga; inshingano za Polisi si uguhana gusa hari n’ubwo Abapolisi baguhagarika bakugira inama cyangwa baguha andi mabwiriza yakugira akamaro”.

Umuyobozi wa Traffic Police  ACP Gerard MPAYIMANA.

Umuyobozi w’Ingabo  wa Div1 Ikorera mu Mujyi wa Kigali  no mu Turere twa  BUGESERA na RWAMAGANA Col. BAHIZI Theodomir  yagarutse ku mutekano w’Igihugu muri rusange abwira Abamotari ko Umutekano mu gihugu no ku mbibi zacyo ari ntamacyemwa “ Umutekano mu Gihugu no ku mbibi hose wifashe neza cyane murabizi, niba ukomoka Rusizi, Rubavu n’ahandi  hose ubaze abavandimwe bariyo  barakubwira ko Umutekano ari nta macyemwa kandi namwe aho muri aha murabizi” . Yavuze ko ariko Umutekano kugira ngo ugerweho bisaba uruhare rwa buri wese by’umwihariko asaba abamotari ko igihe cyose babonye icyahungabanya Umutekano bakwihutira kubigeza ku nzego zibishinzwe mu buryo bwihuse ndetse  afasha Abamotari kubona Nomero za Telefini bajya bifashisha igihe bashaka gutanga amakuru.

Col. BAHIZI Theodomir, Umuyobozi w'Ingabo mu Mujyi wa Kigali , Bugesera na Rwamagana.

Abamotari bashimye uburyo Ubuyobozi bw’Igihugu bwabafashije gukemura ibibazo byari bibugarije birimo ibirebana n’imisanzu batangaga mu makoperative ntibagarukire , Ibirebana n’ubwishingizi , Mubazi n’ibindi byagiye bihabwa umurongo ; bavuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo barwanya icyahungabanya umutekano cyose.

Abamotari biyemeje gutanga amakuru y'icyahungabanya Umutekano.

Ubuyobozi bwa Polisi kandi bukaba bwijeje Abamotari ko amarembo akinguye igihe cyose bakeneye ubufasha buboneraho kandi kwibutsa Abamotari b’Abanyamahanga bakorera mu Rwanda kuzuza ibyangombwa bibemerera gukorera mu Rwanda ugize ikibazo akitabaza inzego zibishinzwe zikamufasha.

Back