Kicukiro: Abanyamahanga 20 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, mu Karere ka Kicukiro habereye umuhango wo gutanga ubwenegihugu bw’u Rwanda ku banyamahanga 20 babusabye bakabwemererwa.
Uyu muhango watangijwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Bwana MUTSINZI Antoine , watangiye aha ikaze abitabiriye iki gikorwa, agaragaza ko gutanga ubwenegihugu ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda ruha agaciro abahitamo kuba Abanyarwanda. Yagize ati: “Iki ni ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza buzi agaciro ko kuba umuntu afite Igihugu”.
Rusanganwa Jean Damascène, wari uhagarariye Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Gihugu, yasobanuye ingingo zigenga ubwenegihugu Nyarwanda n’ibindi bireba ababuhabwa,Yagize ati”Abahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bagira uburenganzira n’inshingano bingana n’iz’abandi Banyarwanda bose.” Yakomeje abibutsa ko bagiye kurahira bagasezeranya “Ubudahemuka, Gukunda igihugu, Ubunyangamugayo no kubumbatira Indangagaciro z’umuco nyarwanda.”, anongeraho ko nyuma yo kurahira baba bamaze kuba abaturage b’Akarere ka Kicukiro byemewe n’amategeko, bagomba kubahiriza inshingano zabo nk’abandi baturage.
Hakurikiyeho kwakira indahiro zatanzwe mu ndimi eshatu ari zo: Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.
Asoza uyu muhango, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Bwana MUTSINZI Antoine yongeye kwibutsa abamaze kurahira ko “abana babo bari munsi y’imyaka 18 bahita bahabwa ubwenegihugu Nyarwanda, mu gihe abarengeje iyo myaka bagomba kubusaba ku giti cyabo”. Yabashimiye kandi guhitamo u Rwanda, avuga ko “bahawe ikaze mu muryango Nyarwanda no muri serivisi zose zigenewe abaturage”.
Abaturage bahawe ubwenegihugu kandi bibukijwe amahirwe ari mu Karere ka Kicukiro mu birebana n’ishoramari basabwa kuyabyaza umusaruro.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro Bwana MUTSINZI Antoine ashyira umukono ku cyangombwa cy'uwahawe Ubwenegihugu.


