KICUKIRO: ABANYAMAHANGA 7 BAHAWE UBWENEGIHUGU NYARWANDA

Kuri uyu wa Gatatu, ku Cyicaro cy’Akarere ka Kicukiro habereye  umuhango wo kurahiza no  kwakira indahiro z’abanyamahanga 7 bahawe ubwenegihugu Nyarwanda , uyu muhango ukaba wayobowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine hamwe n' abayobozi bahagarariye Ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n'abasohoka.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yabagaragarije ishusho rusange y’Akarere, imikorere y’inzego z’ubuyobozi , amategeko n’amabwiriza ndetse na gahunda za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, abizeza ko igihe cyose bakeneye ubuyobozi batagomba kugira icyo bishisha kuko babaye Abanyarwanda nk’abandi bose, ati:“ Kuva ubu mubaye Abanyarwanda ndetse by’umwihariko muri abaturage b’Akarere ka Kicukiro kimwe n’abandi baturage bose, imiryango irafunguye igihe cyose mukeneye ubuyobozi kandi tubizeyeho kugira uruhare mu gufatanya n’abandi baturage mu iterambere ry’Igihugu mukoresheje ubumenyi n’ubunararibonye musanganywe”.

Yabibukije kandi ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi, bagomba gufatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa byo Kwibuka ndetse bakarwanya abahakana bakanapfobya Jenoside.

Back