Kicukiro: Abarezi basabwe gukomeza guteza imbere umwuga w’uburezi
Ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026, mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Abarimu, wahuje abarimu, abayobozi b’amashuri, abahagarariye ababyeyi n’abanyeshuri ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
Ibirori byabaye mu Nsanganyamatsiko igira iti: “Gushyigikira abarimu imyaka 60 yo kurengera umwuga w’uburezi, kuwuteza imbere no gutegura ahazaza hacu.”
Mu butumwa bwatanzwe, abarimu bashimiwe uruhare bagira mu kurera no guteza imbere ubumenyi bw’abana. Uwayezu Emmanuel, umwarimu, yavuze ko bishimira umwuga bakora kandi ashimira Leta icyizere ibagirira n’ubufasha ibaha.
Ishimwe Evariste yashimangiye ko umwarimu agomba gukomeza kwiyungura ubumenyi, asaba abarimu gukomeza gusoma no kwitegura gutanga uburezi bujyanye n’ibikenewe ku rwego mpuzamahanga. Yagize ati: “Umwarimu udasoma aba ashaje, niyo yaba afite imyaka 25.”
Uhagarariye ababyeyi, Sylvester, yashimiye abarimu n’abafatanyabikorwa uruhare bagira mu kurera no guteza imbere abana, anibutsa ko ababyeyi na bo bafite uruhare rukomeye mu gutegurira abana ahazaza.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije, Madamu Huss Monique, yifurije abarimu umunsi mwiza, abasaba gukomeza umurimo wabo w’ubwitange. Yagaragaje ko Akarere gakomeje gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kuzamura ireme ry’uburezi no gukomeza ubufatanye n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere uburezi.
Abarimu bashimangiye ko bazakomeza gutanga umusanzu mu kurera no kubaka ubumenyi bw’abana, nk’ishingiro ry’ahazaza h’Igihugu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije, Madamu Huss Monique

