KICUKIRO:  ABATURAGE BASABWE KUBAHIRIZA IGISHUSHANYO MBONERA CY’UMUJYI WA KIGALI.

Kuri uyu wa Kabiri Taliki 20 Ukuboza 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Nyakubahwa Jean Claude MUSABYIMANA ari kumwe n’ Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu N'Imibereho Myiza Madamu URUJENI Martine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka KICUKIRO Madamu UMUTESI Solange ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bifatanije n’abaturage b’Umurenge wa Kigarama  mu Nteko y’Abaturage.

Nyakubahwa Minisitiri w’Ubuteggetsi bw’Igihugu yashimiye Abaturage b’Akarere ka KICUKIRO ku iterambere bamaze kugeraho bafatanije n’Ubuyobozi , ariko abibutsa ko bagomba gukomeza kwitwararika kuri gahunda za leta bakumvira ubuyobozi ndetse bakagisha inama ku byo badasobanukiwe .

Yasabye Abaturage kwirinda imiturire y’Akajagali kuko itajyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi agaragaza ko abarenze ku mabwiriza y’igishushanyo mbonera babihomberamo bikabasubiza inyuma mu iterambere ; yagarutse ku isuku ndetse   asaba abaturage kubungabunga umutekano birinda ibikorwa bibi byabasubiza inyuma mu Iterambere .

Minsitiri   yagize ati “Buri Munyarwanda wese afite uburenganzira bwo kuba hano mu Mujyi, ntabwo mukwiye kuwuhunga ahubwo tugomba kuzamukana na wo. Turabasaba kubungabunga isuku n’umutekano, kwirinda uburaya n’ubusinzi, kubana neza mu miryango, kurera abana neza no kubarinda igwingira".

Abaturage bakurikiye Ubutumwa bahabwa n'Abayobozi .

Muri iyi Nteko y’Abaturage kandi Abaturage bashimiye Abayobozi babasuye maze biyemeza kurwanya imyubakire y'Akajagali ndetse n'izindi ngeso mbi zikigaragara ; Abaturage bahawe umwanya batanga ibitekerezo banabaza bimwe mu bibazo bafite , Abayobozi bakaba bafatanije kubisubiza banabiha Umurongo.

Back