KICUKIRO: ABATURAGE BIBUKIJWE KO SIPORO ARI UBUZIMA
Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023, mu Karere ka Kicukiro abaturage bari kumwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye Siporo rusange imaze kumenyerwa nka “Car Free Day” aho bibukijwe ko siporo ari uburyo bwiza bwo kurwanya indwara cyane cyane indwara zitandura.
Iyi Siporo yaranzwe no kugenda n’amakuru aho abitabiriye bakoresha umuhanda wa SONATUBE -KICUKIRO CENTRE bagasoreza mu ishuri rya IPRC-Kigali aho bahura n’abandi baturutse mu bice bitandukanye bagakora Siporo ngororamubiri ndetse n’indi mikino itandukanye kuko hari ibibuga bishobora kwakira imikino myinshi icyarimwe.
Nyuma ya Siporo abitabiriye basuzumwe indwara zitandura ndetse bagirwa inama z’imyitwarire iboneye kugira ngo bashobore kugira ubuzima buzira umuze.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Antoine MUTSINZI wifatanije n’abitabiriye Siporo yabibukije ko Siporo ari uburyo bwiza bwo kwirinda indwara “Turashimira abitabiriye Siporo rusange y’uyu munsi ndetse abenshi bamaze kubigira umuco , ni ibyo kwishimira ndanabasaba rwose kujya bazana abandi ku buryo buri uko dukoze tuzajya tubona umubare wiyongereye; abantu benshi bazi imvugo igira iti “Kwirinda biruta kwivuza” Izi Siporo dukora ni uburyo bwiza bwo kwirinda indwara bityo tukagira ubuzima bwiza”.
Siporo rusange imenyerewe nka “Car Free Day” ikorwa hose mu Mujyi wa Kigali ku cyumweru cya mbere ndetse n’icyumweru cya gatatu buri kwezi.