KICUKIRO: ABAYOBOZI BIFATANIJE N’ABANYESHULI GUTANGIZA “WERURWE, UKWEZI K’UMUTURAGE”.

Kuri uyu wa Kane tariki 2 Werurwe 2023 , Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Madamu UMUTESI Solange yatangije ku mugaragaro gahunda ya "Werurwe Ukwezi k'Umuturage" kuzakorwamo ibikorwa bitandukanye birimo icyumweru cy’ubuzima, gukemura ibibazo by’abaturage, amarushanwa y’isuku mu mashuri n’ibindi.

 Iyi gahunda yatangirijwe ku kigo cy’amashuri cya G .S Kicukiro  giherereye mu Murenge wa Niboye mu Kagari ka Gatare hagamijwe  kwibutsa abayobozi b’ikigo n’abanyeshuri muri rusange kugira umuco w’isuku  ndetse no kwibutsa  ababyeyi uruhare rwabo mu gukurikirana uburere bw’umwana, babaha ibyo babagomba nk’amafaranga y’ifunguro, ay’ishuri, no guharanira ko nta mwana wasiba ishuli cyangwa ngo ate ishuli .

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko kuba iyi gahunda yaritiriwe Werurwe bidasobanura ko andi mezi atahariwe abaturage , yagize ati “Ntabwo ari ukuvuga ko andi mezi atari ay’abaturage, yose abamo ibikorwa bibagenewe, ariko muri gahunda z’ubukangurambaga no kongera ubusabane hagati y’abayobozi n’abaturage, iyi gahunda duhitamo kuyivuga cyane twereka abaturage serivisi basanzwe bahabwa n’ubuyobozi, ariko tunabibutsa na bo inshingano zabo.”

Mu gutangiza iyi gahunda kandi wabaye umwanya mwiza aho ubuyobozi bwahaye ubutumwa abana bashyira ababyeyi bugamije kubashishikariza kwirinda amakimbirane yo mu muryango kuko ari kimwe mu bigira ingaruka mbi ku mikurire n’imyigire y’abana.

Abanyeshuli bishimiye gutera ubusitani bari kumwe n'abayobozi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Madamu UMUTESI Solange ari kumwe n'Abanyeshuli ba G.S Kicukiro.

Abanyeshuli bahawe ubutumwa bwo kugira isuku aho baba bari hose.

Back