KICUKIRO CENTRE: AHAHOZE AMANEGEKA UBU HARI AMAGOROFA

Agace ka Kicukiro Centre ni kamwe mu duce turimo kuzamuka ku muvuduko w’iterambere ry’inyubako zigezweho, ni agace k’ubucuruzi gakora ku Mirenge ya Kicukiro, Niboye , Kagarama na Gatenga, kuri ubu hakaba harimo kuzamuka inzu z’ikitegererezo zitanga ikizere cy’iterambere rirambye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine hamwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere ubwo basuraga ibikorwa remezo binini birimo kuzamuka mu Karere ka Kicukiro ku wa Gatantatu tariki 03 Gicurasi 2025 yashimye uburyo hamwe mu hantu hahoze amazu y’akajagari muri Kicukiro Centre kuri ubu harimo kuzamuka amazu y’ikitegererezo.

Yagize ati: “Muribuka amazu y’akajagari yari hano ariko murabona ko hazamutse igorofa riri ku rwego rw’iterambere Igihugu cyacu gikeneye ndetse by’umwihariko mu kuzamura ubwiza bw’Umujyi wa Kigali, ibi turabishimira abashoramari kuko iyi nzu izaba ahantu heza ho gukorera ubucuruzi abantu batekanye , hazatanga akazi ku bantu benshi , hazadufasha muri gahunda yo kurwanya abacururiza mu mihanda, ikindi kandi biradufasha muri gahunda yo kurimbisha Umujyi wa Kigali, ndasaba rero abashoramari muri rusange kureba amahirwe ari mu Karere kacu bakayabyaza umusaruro kuko haracyari henshi hakaneye kubakwa amazu nk’aya ndetse n’ibindi bikorwa bijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro kandi yibukije ko kwihutisha iterambere ry’ibikorwa remezo biri muri gahunda y’icyerekezo 2050 , aho u Rwanda ruzaba ari  Igihugu gifite ubukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye muri 2035 n’ubukungu buteye imbere muri 2050 binyuze mu iterambere ry’ ubukungu burambye no kugeza abaturage bose ku buzima bwiza.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine yasuye imwe mu nzu ndende ziri muri Kicukiro Centre

Back