KICUKIRO: HAKOMEJE AMATORA YA KOMITE Z’IHURIRO RY’ABANA
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Kanama 2025, mu Karere ka Kicukiro hakomeje amatora ya Komite Nyobozi z’ihuriro ry’abana ku rwego rw’Imirenge nyuma y’uko abo ku rwego rw’Imidugudu n’Utugari batowe kuri uyu wa Kane tariki 28 Kanama 2025.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije , Huss Monique akaba yakurikiranye imigendekere y’aya matora mu Murenge wa Gahanga ahatorewe Komite igizwe n'abana 6 barimo: Perezida ,Visi Prezida, Umunyamabanga, Umujyanama wa 1, Umujyanama wa 2 n'uhagarariye abafite ubumuga.
Nyuma y’aya matora Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije yashimye abana bitabiriye amatora ashima imigabo n’imigambi yabo bagaragaje ndetse asaba abana batowe kuzashyira mu bikorwa ibyo bemereye bagenzi babo babahagararira neza kugira ngo babashe kugera ku ntego zabo.
Yanashimangiye kandi ko Ubuyobozi buzashyira imbaraga mu gufasha Komite zatowe kuko abana ari bo ahazaza h’Igihugu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere wungirije Huss Monique ari kumwe na Komite yatowe i Gahanga

