KICUKIRO : HASOJWE IMIKINO YA NYUMA MU MARUSHANWA UMURENGE KAGAME CUP.
Kuri iki cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, mu Karere ka Kicukiro habaye imikino ya nyuma mu marushanwa “Umurenge KAGAME CUP”, iyi mikino ikaba yabereye kuri sitade ya IPRC -KIGALI.
Ni imikino kandi yaranzwe n’ibirori byaherekezaga imikino birimo umuziki ndetse n’ibiganiro bitandukanye byatanzwe n’abafatanyabikorwa harimo ikiganiro ku ngamba zo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe cyatanzwe n’ubuyobozi bw’umuryango YWCA ndetse n’ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere bwakoze n’umuryango AHF -Rwanda .
Imikino yari itegerejwe na benshi ni umupira w’amaguru wahuje Umurenge wa Masaka na Niboye mu bagabo aho igikombe cyegukanwe na Masaka nyuma yo gutsinda Niboye 1-0, naho mu bagore Umurenge wa Kigarama wegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Gatenga ibitego 2-0.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Samuel DUSENGIYUMVA wari umushyitsi mukuru muri iyi mikino yibukije abitabiriye ko siporo ari ingenzi mu buzima ati “ Kugira ngo mugire ubuzima bwiza mugomba kwitabira imikino kandi mukirinda ibiyobyabwenge, ntabwo waba umuhanzi mwiza cyangwa ngo ubashe kugera ku rwego ruhambaye mu mikino ukoresha ibiyobyabwenge”.
Uretse umupira w’amaguru imikino y’amarushanwa “Umurenge KAGAME CUP” yanibanze ku yindi mikino nka Basketball, Volleyball ndetse n’igisoro.