KICUKIRO: HATANGIJWE IGIHEMBWE CY’IHINGA CYA 2025 A.

Kuri uyu wa mbere tariki 23 Nzeli 2024, mu Karere ka Kicukiro hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya 2025 A cyatangirijwe mu Murenge wa Gahanga mu gishanga kiri mu Kagari ka Nunga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Madamu Huss Monique atangiza iki gihembwe yafatanyije n’abahinzi aho bateye imbuto y’ibigori ku buso bwa Hegitari 3.5 ndetse banashyira ifumbire muri uyu murima.

Mu butumwa yahaye abahinzi Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije yabasabye guhinga ubuso bwose budahinze ndetse abibutsa gukoresha uburyo bwo kuhira imyaka mu rwego rwo kwirinda ko ibura ry’imvura rya hato na hato ryatuma imyaka yabo irumba.

Back