KICUKIRO: HATANGIYE IMURIKABIKORWA RY’ABAFATANYABIKORWA MU ITERAMBERE

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, mu Karere ka Kicukiro hatangiye imurikabikorwa mu iterambere rizwi nka “JADF Open Day”. Iri murikabikorwa ry'iminsi ibiri rikaba ririmo kubera ku Cyicaro cy'Akarere ka Kicukiro.

Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF) ni urwego rushyirwaho n’Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe n°003/03 yo kuwa 03/07/2015, akanagena inshingano, imiterere n'imikorere byaryo

Ingingo yayo ya 37 ivuga ku munsi w’Imurikabikorwawa JADF, ivuga ko mu rwego rwo guteza imbere umuco wo kugaragaza ibyo Abafatanyabikorwa bakora, gukorera mu mucyo no gutanga serivisi zinoze, JADF ya buri Karere itegura umunsi w’imurikabikorwa nibura rimwe mu mwaka. 

Kimwe no mu tundi Turere JADF y’Akarere ka Kicukiro ikora Imurikabikorwa (Open Day) buri mwaka. Ku munsi w’imurikabikorwa, Abafatanyabikorwa ba JADF bamurikira abaturage ibyo bakora na serivisi batanga bigakorwa mu buryo bwa ‘’Exposition’’, abaturage bagasura ahabereye imurikabikorwa bagasobanurirwa ibikorwa bakabaza ibibazo buri mufatanyabikorwa aho  agaragariza ibikorwa akora (Stand).

Mu gukora Imurikabikorwa hatekerejwe uburyo bwakoreshwa kugira ngo Abafatanyabikorwa boroherezwe ku murika ibikorwa byabo bakora mu nkingi eshatu (3): Ubukungu, Imibereho myiza n’Imiyoborere myiza bitabatwaye ingengo y’imari nyinshi cyane cyane ko muri iki gihe ubukungu bw’isi bwahungabanyijwe n’intambara zibera mu bice bitandukanye by'Isi.

Muri uyu mwaka wa 2024-2025, kumenyekanisha ibikorwa by’abafatanyabikorwa bizakorerwa abagenerwabikorwa batuye mu Karere ka Kicukiro no mu tundi turere tw’u Rwanda, abatuye ndetse n’abakorera mu mahanga, imurikabikorwa rizakorwa hifashishijwe uburyo butandukanye burimo: Ibitangazamakuru byandika, Radiyo na Televiziyo ndetse n'ibitangazamakuru byo kuri Murandasi (Online Media) mu buryo bwo gufasha abagenerwabikorwa kubona ibibakorerwa.

Back