Kicukiro: Hifashishijwe Kajugujugu mu kwibutsa abantu gukomeza kwirinda COVID19

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 nzeri 2021, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako bifashishije indege ya kajugujugu mu gutanga ubutumwa bwibutsa abantu kutadohoka ahubwo bagakaza ingamba zo kwirinda no kurinda abandi kwandura icyorezo cya #COVID19.

Gukoresha ubu buryo biri muri gahunda ikomeje y’ubukangurambaga n’amarushanwa ku kurwanya #COVID19 yateguwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Police y’u Rwanda yatangiye kuwa 13 Nzeri 2021 akazarangira kuwa 15 Ukwakira 2021.

Indege yakoreshejwe muri ubu bukangurambaga yahagurutse kuri Stade y’ishuri ry’imyuga rya IPRC-Kigali yerekeza mu bice bitandukanye by’Akarere ka Kicukiro ariko yibanda ku bice bituwe cyane ndetse n’ahahurira abantu benshi.

Aho yageraga hose yageragezaga kwegera hasi cyane ngo abaturage babashe gusoma ubutumwa bwari buyanditseho bwibutsa abantu bantu kurushaho kwirinda COVID19.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iki gikorwa, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solangeyavuze ko ubu bukangurambaga bugamije kongera kwibutsa abaturage ko Covid-19 igihari kandi bagomba kurushaho kuyimenya, bakayirinda kandi bakayirinda abandi.

Yagize Ati "Twakoresheje indege kugira ngo umuturage twongere tumushyiremo ikibatsi, yibuke ko ibyo akora byose akwiye kwirinda Covid19 cyane cyane muri iki gihe hari imirimo imwe n’imwe yagiye isubukurwa."

Yakomeje avuga ko gukoresha indege na byo biri mu bituma umuturage arushaho kwibuka ko mu byo akora byose agomba kwirinda.

Ati "Iyi ndege rero irazenguruka ikirere cy’akarere ndetse n’Umujyi wa Kigali muri rusange, aho twifuza ko umuturage uza kubona indege idasanzwe yanditseho amagambo ajyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19, turizera ko biza kumwibutsa uruhare rwe mu gukomeza kubahiriza amabwiriza."

Yongeye ati"Turimo kwifashisha uburyo bwose butari bwarigeze bukoreshwa kugira ngo ubutumwa bwibutsa umuturage abone ko atari bwa buryo busanzwe n’ubwo nabwo burakomeza gukoreshwa”.

Ubu bukangurambaga burakorwa ku bufatanye n’abafatanybikorwa b’Akarere ka Kicukiro. Umuyobozi Wungirije w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, DJAF, Murindahabi Diogène yavuze ko abafatanyabikorwa batazahwema gufasha Akarere muri gahunda zitandukanye zirimo no gukomeza guhangana na #Covid19.

Yagize ati "Reba urugero nk’iyi kajugujugu irimo kwifashishwa mu bukangurambaga bwa Covid-19, abafatanyabikorwa baba babigizemo uruhare kugira ngo ize, yaba ari ukujya kwigisha abaturage n’ibindi bikorwa byose bya ngombwa mu guhashya iki cyorezo."

Gukoresha indege mu bukanguramba bije byiyongera ku bundi buryo bwakoreshejwe burimo indege zitagira abapilote (drones) imodoka ziitwaye ubutumwa indangururamajwi zibutsa abantu kwirinda Covid19, ibyapa, n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gutanga ubutumwa.

Biteganyijwe ko muri aya marushanwa, Umurenge uzaba uwa mbere uzahabwa Imodoka nshya, Umudugudu wa mbere uzahabwa 2.500.000Frw, uwa kabiri uhabwe 1.500.000Frw naho uwa gatatu uhabwe 1.000.000Frw mu gihe Akarere kahize utundi kazahabwa igikombe n’ibindi bimenyetso by’ishmwe.

Back