KICUKIRO: TWIBUTSE ABATUTSI BAVANYWE MU ISHURI RYA ETO-KICUKIRO (IPRC-KIGALI) BAKICIRWA I NYANZA YA KICUKIRO.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mata 2024, abaturage b’Akarere ka Kicukiro hamwe n’abashyitsi baturutse hirya no hino mu gihugu , abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta n’izigenga , inzego z’umutekano ndetse n’Ubuyobozi bwa IBUKA bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyabanjirijwe by’umwihariko n’urugendo rwo Kwibuka rwatangiriye kuri IPRC-KIGALI yahoze yitwa ETO-KICUKIRO mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo bavanwaga muri iri Shuri bamaze gutereranwa n’ingabo z’Umuryango w’abibumbye zari mu Rwanda bagatangira kwicwa n’interahamwe n’ingabo za Leta yariho icyo gihe , muri uru rugendo bagiye bicwa inzira yose kugera aho bakusanyirijwe ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro bakomeza kwicwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana DUSENGIYUMVA Samuel mu ijambo ry’ikaze yashimiye abaturage kuba bakomeje kugaragaza ubwitabire muri iki gikorwa ngarukamwaka cyiba buri tariki 11 Mata cyo kunamira Abatutsi biciwe I Nyanza ya Kicukiro: “Kuri uyu munsi tariki 11 Mata tuzirikana abacu bishwe ariko tunongera kwibuka ikimwaro umuryango mpuzamahanga ufite kuko watereranye Abatutsi bari bahungiye muri ETO-KICUKIRO, turibuka twiyubaka kandi tuzirikana ko Abanyarwanda batazongera kwicwa kariya kageni”.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Bwana DUSENGIYUMVA Samuel.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite  MUKABALISA Donatille wari Umushyitsi mukuru mu ijambo rye yashimye abitabiriye urugendo rwo Kwibuka ndetse n’umugoroba wo Kwibuka yibutsa urubyiruko ko rufite umukoro ukomeye wo kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije ikoranabuhanga, yanavuze kandi ko ubu u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza butavangura ndetse buharanira imibereho myiza y’abanyarwanda bose: “Turashima kandi ko mu nzira y’iterambere u Rwanda rurimo hari byinshi  byagezweho kubera ubuyobozi bwiza bwita ku Banyarwanda nta vangura iryo ari ryo ryose, twishimira amahoro n’umutekano bisesuye ndetse ingabo zacu na Polisi bakaba bakora imirimo y’indashyikirwa mu kubungabunga amahoro ku ruhando mpuzamahanga kuko tuzi kubura amahoro icyo ari cyo, ibyo byose byatumye u Rwanda rumenyekana kandi rumenyekana neza mu ruhando rw’amahanga.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite  MUKABALISA Donatille.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bagera ku bihumbi ijana na bitanu( 105.000) barimo abiciwe kuri uyu musozi ndetse n’abandi bagiye bakurwa mu bice bitandukanye by’Akarere ka Kicukiro.

Back