Kicukiro: Ubuyobozi bw’Akarere bwatangije gahunda “AKARAMATA” yo gusezeranya imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko
Kuri iki cyumweru tariki ya 17/10/2021, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwatangije gahunda yiswe “AKARAMATA” igamije gusezeranya imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko mu Karere hose hagamijwe kugira imiryango myiza, itekanye kandi iteye imbere.
Iyi gahunda yatangirijwe ku mugaragaro mu Murenge wa Gahanga aho ku ikubitiro imiryango 48 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranye imbere y’ubuyobozi yiyemeza kubana mu mahoro n’ubwumvikane.ni gahunda izakorwa no mu indi Mirenge yose igize Akarere ka Kicukiro.
Mu ijambo yavuze ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iyi gahunda, Umuyobozi nsingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yavuze ko iyi gahunda ije ari igisubizo kuri bimwe mu bibazo byugarije imiryango birimo amakimbirane mu ngo n’ingaruka zayo zose.
Yagize ati “Twiteze ko iyi gahunda izadufasha mu kubaka imiryango ishyize hamwe mu cyerekezi kimwe cy’iterambere. Umuryango ushyize hamwe wirinda amacakubiri bityo ugakora mu cyerekezo kimwe cy’iterambere”.
Yakomeje asaba abasezeranye byemewe n’amategeko kuzabana akaramata , mu rukundo n’ubwubahana anabasaba gukangurira abandi batarasezerana byemewe n’amategeko kubikora.
Yabasabye kandi kwita ku miryango yabo no kwitabaza ubuyobozi mu gihe hari ibibazo byavutse mu ngo zabo bukabafasha kubikemura ku gihe.
Umwe mu basezeranye muri iyi gahunda witwa Providence yishimiye cyane iyi gahunda ngo kuko kuba yabanaga n’umugabo we batarasezeranye byemewe n’amategeko na we yabonaga ari ikibazo gikomeye. Yakomeje avuga ko yatekerezaga kujya gusezerana ariko ngo akumva ko ngo ari ubukwe mu bundi kandi ko mimusaba amikoro adafite ariko ngo aho yumviye ko iyi gahunda ihari we n’umugabo we bahise bihutira kwiyandikisha.
Yasabye bagenzi be bo mu yindi Mirenge aho iyi gahunda izakomereza kwiyandikisha ari benshi bityo nabo bakabasha guserana n’abafasha babo mu buryo bwemewe n’amategeko.
Yagize ati “iyi gahunda ije ari igisubizo kuri njye. Nabwiraga umugabo wanjye ngo dusezerane tukumva ari ubukwe bunini kandi ko bizadusaba byinshi. Ubu rero badusanze hano iwacu baradusezeranya kandi rwose nta bintu byinshi bidusaba”.
Gahunda yo gusezeranya imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko izakomereza no mu yindi Mirenge yose y”akarere ka Kicukiro. Ubuyobozi bw’Akarere burasaba abantu bose barebwa n’iyi gahunda kuzayitabira ari benshi.