KICUKIRO: UBUYOBOZI BWAKIRIYE INKUNGA YA MITUWELI.

Kuri uyu wa Gatanu Taliki 30 Ukuboza 2022; Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwakiriye inkunga yatanzwe n’ihuriro ry’Abaturage ba Pakistan baba mu Rwanda ingana na Miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nkunga yatanzwe n’umuryango “Pakistan Association of Rwanda” ugizwe n’abaturage bakomoka muri Pakistan ariko bakaba baba mu Rwanda igamije kugira uruhare mu bikorwa abafatanyabikorwa b’Akarere bateramo inkunga hagamije iterambere rusange ry’Abaturage .

Bakaba barahisemo kwishyurira abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza kuko Ubuzima buzira umuze ariyo shingiro ya byose; gusa bakaba bavuga ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’Abaturage b’Akarere ka Kicukiro.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Bwana Adalbert RUKEBANUKA yashimye iyi nkunga yatanzwe na “Pakistan Association of Rwanda” ati: “Turashima cyane igitekerezo mwagize cyo gufatanya n’Akarere mu bikorwa biteza imbere Abaturage , by’umwihariko mukaba mwarahisemo kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza, ibi biragaragaza agaciro muha ubuzima kuko ntacyo twageraho tudafite ubuzima buzira umuze; nkaba mbijeje ko amarembo akinguye igihe cyose mwagira ubufasha mudukeneraho nk’Akarere, nanaboneraho kwifuriza abafatanyabikorwa bose b’Akarere  Umwaka mushya muhire wa 2023”.

Uyu muryango ukaba uteganya kandi gutera inkunga ibikorwa na gahunda z’Akarere zitandukanye zirimo Uburezi , Imyuga no kwihagira imirimo.

Back