KICUKIRO : UMUGANDA WITABIRIWE N’ABAHAGARARIYE IBIHUGU BYABO MU RWANDA.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023 , mu Karere ka Kicukiro hakozwe umuganda rusange usoza Ukwezi kwa Kanama 2023, ni umuganda ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Gatenga , Akagali ka Karambo , Umudugudu wa Rebero . Uyu muganda ukaba wanitabiriwe n’abagize Ihuriro rya Ambasade z'ibihugu bya SADC (Umuryango w’ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo) mu Rwanda bayobowe na Ambasaderi wa Angola mu Rwanda Nyakubahwa Eduardo Octávio.
Uyu muganda witabiriwe kandi n’abashyitsi baturutse muri Senegal bari mu Rwanda mu Rugendo Shuri rugamije kwigira ku Rwanda uburyo bwo kubungabunga ibidukikije .
Abandi bayobozi bitabiriye uyu muganda harimo Umunyamabanga uhoraho w'umusigire muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Bwana Phillip KARENZI , Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Antoine MUTSINZI ndetse n’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo Dr. Merard MPABWANAMAGURU ari nawe mushyitsi mukuru .
Uyu muganda witabiriwe n’abaturage bagera ku bihumbi bibiri (2000) aho bacukuye imirwanyasuri , batema ibihuru ndetse batoragura imyanda yari inyanyagiye ku musozi wa Rebero.
Dr. Merard MPABWANAMAGURU yashimiye abashyitsi bifatanije n’abaturage b’Akarere ka Kicukiro muri uyu muganda yibutsa ko Umuganda ari inkingi y’umuco Nyarwanda mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, yibukije kandi abaturage kurushaho gukora ibikorwa birwanya Ibiza bishobora guterwa n’imvura: “ Turasaba abaturage kurushaho gucukura imirwanyasuri ahantu hose babona hahanamye mu rwego rwo gufata amazi y’imvura, amakuru duhabwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe atubwira ko imvura y’umuhindo izaba nyinshi akaba ariyo mpamvu twongera kwibutsa abagituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga ko bakwimuka".

Dr. Merard MPABWANAMAGURU yifatanije n'abaturage ba Kicukiro mu Umuganda rusange.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Antoine MUTSINZI acukura imirwanyasuri.

Ambasaderi wa Angola Nyakubahwa Eduardo Filomeno Leiro Octávio n'abashyitsi bazanye.

Nyuma y'Umuganda abitabiriye baganiriye ku bikorwa by'iterambere.

Umuganda urangiye habayeho gucinya akadiho bishimira imyakozwe.