Kicukiro: Umushinga ACHIEVE/DREAMS wamurikiye akarere umusanzu wawo mu iterambere ry’abakobwa n’abagore.

Kuri uyu wa 3 Nzeli 2021 umushinga ACHIEVE/DREAMS wamurikiye ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro ibikorwa bigamije iterambere ry’abakobwa n’abagore umaze igihe kigera ku mwaka ukorera muri aka karere.

Uyu mushinga ACHIEVE/DREAMS uterwa inkunga na USAID ukaba ushyirwa mu bikorwa n’umuryango Pact Rwanda kubufatanye n’umuryango nyarwanda w’abakobwa n’abagore bakiri bato utegamiye kuri Leta (YWCA Rwanda) mu mirenge yose10 igize akarere ka Kicukiro ahabarurwa   abagerwabikorwa 14,455 bafashwa n’uyu mushinga mu bikorwa bitandukanye bigamije kwirinda no gukumira ubwandu bwa virusi itera Sida n’inda zitateganyijwe ndetse no kububakira ubushobozi mu rwego rw’ubukungu.

Abagenerwabikorwa b’umushinga ACHIEVE/DREAMS bagabanyije mu byiciro birimo abari mu ishuri, abacikirije amashuri, ababyaye inda zitateganyijwe n’abakora uburaya bahabwa inyigisho zirimo ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, Ubumenyi bw’ingenzi mu buzima, Inyigisho zo kubongerera ubushobozi no gutuma babaho batekanye, Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’izindi.

Umwe mu bagenerwabikorwa w’uyu mushinga witwa Mushimiyimana Valentine avuga ko uyu mushinga wamufashije kwiteza imbere kuko kuva yawugeramo mu mwaka ushize wa 2020 yise kudoda ubu akaba abizi neza bikaba kandi bimutunze we n’umuryango we.

Yagize ati “Uyu mushinga wanyigishije kudoda ubu niko kazi kanjye ka buri munsi. Ndakora nkabona imibereho nkiteza imbere njye ubwanjye n’abagize umuryango wanjye”.

Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga Bwana Gihana Donald yashimye imikoranire myiza hagati y’uyu mushinga n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro.

Mu bikorwa by’ingenzi yavuze bimaze kugerwaho mu mwaka umwe uyu mushinga umaze ukorerera mu Karere ka Kicukiro harimo kuba warishyuriye abanyeshuri b’abakobwa 730 barimo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye amafaranga y’ishuri banahabwa ibikoresho by’ishuri bibafasha kwiga batekanye. mu gihe abagera kuri 65 barihiwe amashuri y’imyuga y’ubudozi no gutunganya ubwiza.

Yakomeje avuga ko mu bijyanye n’iterambere mu bukungu abakobwa n’abagore basaga ibihumbi 6500 bahurijwe mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya agera ku 188 none ubu bakaba bamaze kwizigama amafaranga akabakaba 1,500,000RWF mu gihe abangana na 818 bahawe amafaranga 65,000RWF buri wese yo gutangiza umushinga uciriritse w’iterambere.

Buri kwezi kandi umugenerwabikorwa wese ahabwa ibikoresho by’isuku (sanitary pads) n’izindi serivise zigamije kubungabunga ubuzima bw’abana b’abakobwa n’abagore zirimo kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera Sida.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo Niyonkuru Patrick wari uhagarariye Ubuyobozi bw’Akarere muri iki gikorwa yashimiye ubuyobozi bw’uyu mushinga ibikorwa bukomeje gukora bihindura ubuzima n’imibereho by’abagenerwabikorwa bawo bo mu Karere ka Kicukiro.

Back