Kicukiro: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwahaye inka umuryango w’uwaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Kicukiro rwahaye inka y’ubumanzi Furaha Jolie, wabuze umugabo witabye Imana aguye ku rugamba rwo kubohora igihugu nk’ikimenyetso cyo gukomeza gushimira abitanze bakabohora igihugu.
Iyi nka Furaha yayihawe ubwo hizihizwaga umunsi wo gukunda igihuguku rwego rw’Akarere ka Kicukiro bikaba byabereye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Ayabaraya wubatswe mu Murenge wa Masaka.
Kwizihiza uyu munsi byahuriranye no gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake ndetse n’ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge.
Uwizeyimana Eric, umuhuzabikorwa w’urubyiruko rukorera mu Karere ka Kicukiro yavuze ko iki gikorwa ari ngarukamwaka kuva muri 2013 urwo rwego rwajyaho, aho bagira ukwezi ko gukora ibikorwa ngarukamwaka by’ubwitange bigahurirana n’itariki ya 01 Ukwakira buri mwaka hizihizwa umunsi wo gukunda igihugu.
Furaha wahawe inka yashimiye Ubuyobozi na Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo zavuye ku rugerero, yo yamwubakiye inzu ndetse akaba yaramaze kugarura icyizere cy’ubuzima.
Mu Kwizihiza uyu munsi, abawitabiriye bagejejweho ikiganiro cyibanze ku nsanganyamatsiko igira iti "Umuco w’ubwitange mu murage w’ubudaheranwa", cyatanzwe na Hon Izabiriza Mediatrice aho yasabye urubyiruko gukomeza kwitanga mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu rukagera ikirenge mu cy’abitanze bakabohora igihugu.
Inka urwo rubyiruko rwahaye Furaha ifite agaciro k’ibihumbi 700 by’Amafaranga y’u Rwanda, bakaba ndetse bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abantu 166, buhagaze ibihumbi 500.000Frw.