Kicukiro: Uyu munsi taliki 26 Mata hatangijwe icyumweru cy'ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa n'akarengane

Mu Karere ka Kicukiro hatangikwe icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa n'akarengane mu mitangire ya serivisi, ku bufatanye n'Umujyi wa Kigali bifite insanganyamatsiko igira iti. "Turwanye ruswa mu mitangire ya serivisi" Twubake u Rwanda twifuza ruzira ruswa ni rweme.

Nyuma yo gusobanurirwa ruswa icyo aricyo, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro yatanze ubutumwa bw'ibikorwa bigiye kwibandwaho muri iki cyumweru cyo kurwanya ruswa n'akarengane mu gutanga serivise, aho yasabye gutanga amakuru ahacyekwa hose ruswa n'akarengane kuri Numero itishyurwa 4575.

Back