KICUKIRO:HAKIRIWE ABAKOZI BASHYA B’URWEGO RWA DASSO
Kuri uyu wa mbere tariki 25 Kanama 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine yakiriye abakozi bashya b’Urwego rwa DASSO baherutse gusoza amasomo i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Aba bakozi bose hamwe ni 94 bakaba bakiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere mbere y’uko boherezwa mu Mirenge aho bagiye gutangirira inshingano nshya bahawe.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere mu butumwa yabahaye yabibukije ko inshingano zabo ziremereye bityo ko bagomba kuzikorana ubwitange n’ubushishozi ati: “Mbere na mbere mbanje kubaha ikaze mu Karere ka Kicukiro no kubifuriza imirimo myiza mu nshingano mutangiye, akazi k’umutekano ni akazi gakomeye kuko murabizi ko umutekano ari ishingiro rya byose, ndabasaba rero kurangwa n’indangagaciro mwirinda imyitwarire mibi ishobora kubangamira akazi mushinzwe,mu Karere kacu dukoresha imvugo ivuga ngo “Umuturage ku isonga” ibi rero ntabwo byagerwaho abaturage badafite umutekano, mu nshingano mugiyemo murasangayo bagenzi banyu ndetse n’izindi nzego zitandukanye , gukorana nabo neza bizatuma urwego rw’umutekano mu Karere kacu ruzamuka”.
Aba bakozi bashya kandi baganirijwe ku zindi ngingo zitandukanye zirimo gahunda ya Ejo Heza ndetse n’ibindi bikorwa bigamije iterambere n’imibereho rusange y’abaturage.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine (Hagati) aganiriza abagize Urwego rwa DASSO bashya
