KICUKIRO:URUBYIRUKO RURASABWA KURANGWA N’INDANGAGACIRO ZIBONEYE

Kuri uyu wa mbere tariki 24 Kanama 2026, mu Karere ka Kicukiro hateraniye inama yahuje urubyiruko rw’Abakorerabushake, Polisi y’u Rwanda ndetse n’Abayobozi Nshingwabikorwa b’Imirenge yo mu Karere ka Kicukiro. Inama yari igamije kuganira ku ruhare rw’urubyiruko rw’Abakorerabushake mu kunoza imyitwarire y’urubyiruko, Indangagaciro ziboneye mu rubyiruko, Uruhare rwabo mu iterambere ry’abaturage ndetse no gukumira ibyaha.

Muri iyi nama, urubyiruko rw’Abakorerabushake rwashimiwe uruhare bakomeje kugaragaza mu bikorwa bitandukanye nko kubungabunga umutekano batangira amakuru ku gihe, isuku ndetse n’iterambere rusange , bakaba kandi basabwe gushyira imbaraga mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zimwe zikigaragara mu baturage nyuma y’aho Leta ifashe umwanzuro wo kuzimena.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Bwana MUTSINZI Antoine mu butumwa yagejeje kuri uru rubyiruko  yanabibukije kwihangira imirimo ku buryo igihe hari ubufasha bubonetse busanga hari imishinga bafite igaterwa inkunga.

Aya mahugurwa yanitabiriwe na Bwana KUBANA Richard;  Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukangurambaga mu baturage no Guhuza Ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,aho nawe yibukije urubyiruko gusigasira ibyagezweho kandi bakirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ahazaza.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro Bwana MUTSINZI Antoine.

Bwana Richard Kubana ,Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukangurambaga mu Baturage no Guhuza Ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Back