KIGARAMA: BAKOMEJE IBIKORWA BYO KURWANYA ISURI ITERWA N’IMVURA

Muri iki gihe cy’imvura y’itumba , mu Mirenge yose y’Akarere ka Kicukiro hakomeje ibikorwa byo guhangana n’ibiza by’umwihariko Ibiza biterwa n’amazi y’imvura, mu Murenge wa Kigarama ni hamwe mu harimo kugaragara ubwitabire bw’abaturage aho basibura bakanaca imirwanyasuri ku misozi ihanamye.

Abaturage b’Umurenge wa Kigarama, mu Kagari ka Bwerankori bagaragaza ko bitewe n’uko bimwe mu bice by’aka Kagari biteye ari ngombwa kwitabira gahunda yo gusibura inzira z’amazi ndetse no guca imirwanyasuri kuko ari ahantu hagaragara imisozi ihanamye kandi mu mabanga yayo hatuye abantu.

Ubwo hakorwaga umuganda rusange usoza Ukwezi kwa Mata 2025, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Umubyeyi Mediatrice yibukije abaturage ko uretse ku misozi ihanamye n’aho batuye bagomba gusibura inzira z’amazi kuko iyo imvura iguye igasanga nta buryo bwo gufata amazi buhari itwara ubutaka ndetse n’ibindi bikorwa remezo.

Agira ati: “Murabizi ko muri iki gihe cy’imvura turimo kubona ahantu hangijwe n’ibiza, ndabibutsa ko gukumira Ibiza bidakwiye kwibanda ku guca imirwanyasuri ku misozi ihanamye ko ahubwo n’aho mutuye musabwa gusibura inzira z’amazi kugira ngo igihe imvura iguye idatwara ubutaka kuko ari wo mutungo ukomeye dufite ndetse tubungabunge n’amazu yacu”.

Uretse ibikorwa byo guca no gusibura imirwanyasuri abaturage barasabwa gutera ibiti byinshi kuko bifasha mu guhangana n’ibiza bishobora gutwara ubutaka ariko nanone bigafasha mu gutanga umwuka mwiza.

Back