KOMISIYO YA POLITIKI N’IMIYOBORERE MURI SENA YASHIMYE URUHARE RW’ABAFATANYABIKORWA B’AKARERE.
Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 08 Gashyantare 2023, Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n'imiyoborere muri Sena y’u Rwanda bagendereye Akarere ka Kicukiro.
Uru ruziduko rw’Umunsi umwe rwari rugamije kuganira n’Ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gusesengura uruhare abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa bagira mu gutegura no gushyira mu bikorwa igenamigambi ry’Akarere.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Madamu UMUTESI Solange yagaragarije Iyi Komisiyo iyobowe na Hon. Senateri DUSHIMIMANA Lambert ibyakozwe n’Akarere muri gahunda zigenewe abaturage uburyo abaturage ubwabo bagira uruhare mu kwishakamo ibisubizo ndetse n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu byiciro bitandukanye hagamijwe iterambere .
Urugero ni Umuryango w’ivugabutumwa wa Africa New Life Ministries wagize uruhare mu guhindura imibereyo y’abaturage ; Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ati: “Turashimira cyane ubuyobozi bw’umuryango Africa New Lfe Ministries , ni umuryango ukora ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa ariko utaragarukiye aho gusa ahubwo uzana igisubizo ku bibazo bimwe na bimwe bibangamiye abaturage, aha twavuga nk’uruhare wagize mu burezi aho abana badafite amikoro bishyuriwe amashuli, bigishije imyuga abakobwa bari baratewe inda zitateganijwe kuri ubu bakaba bafite akazi , kwishyurira bamwe mu baturage ubwisungane mu kwivuza ndetse mubona ko bubatse ibitaro bigezweho byose bikaba bifasha mu iterambere ry’Akarere”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ari kumwe n'abagize Komisiyo ya Sena bagaragarijwe Serivisi zitangwa mu Bitaro bya DMC byubatswe na Africa New Life Ministries.

Ibi bitaro bigaragaza uruhare rw'Abafatanyabikorwa b'Akarere .

Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n'imiyoborere muri Sena y’u Rwanda bashimye uruhare rw'Abafatanyabikorwa b'Akarere.