Komite z'Abunzi zatowe zarahiriye Inshingano Nshya
Abagize Komite z'Abunzi batowe mu Mirenge n'Utugari bigize Akarere ka Kicukiro
▶️Barahiriye inshingano baheruka gutorerwa indahiro zakiriwe na Pererezida w'Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.
▶️Ni gahunda kandi yitabiriwe n’Abagize Inama Njyanama z’Imirenge hamwe n’Urwego Nshingwabikorwa rw’Akarere ka Kicukiro, aho Ubuyobozi bwifurije imirimo myiza Abunzi barahiye babasaba kuzarangwa:
❇️Gukunda Igihugu;
❇️Ubwiyunge;
❇️ubunyangamugayo;
❇️Gufasha umuturage kudasiragira mu Nkiko



Bamwe mu batowe muri komite z’abunzi bavuze ko biteguye kurangwa n'ubunyangamugayo mu nshingano, mu gihe baba bagiriwe icyizere.

Minisiteri y’ubutabera ishima uruhare rw’abunzi mu kugabanya umubare w’imanza zijya mu nkiko.
Ibikorwa by'amatora y'abunzi byatangiriye ku rwego rw'umudugugu, hatorwa abakandida bazavamo abunzi.

Abari bemerewe gutorwa ni abanyarwanda batuye cyangwa bakorera mu mudugudu, bafite nibura imyaka 21.
Abatora nabo ni abanyarwanda bemerewe gutora n’abanyamahanga batuye cyangwa bakorera mu mudugudu.


Abakandida batowe ku rwego rw’umudugudu bahuriye ku rwego rw'Akagari ku itariki 24 z'uku kwezi kwa cyenda kugira ngo hatorwemo abunzi 7 ndetse n’abandi 10 b’abasimbura mu gihe hari ugize ikibazo cyangwa akegura.
Abatowe nabo bahuriye ku Murenge ku tariki ya 01 z'ukwezi kwa cumi kugira ngo hatorwe komite y’abunzi ku rwego rw’Umurenge.
Nayo izaba igizwe n'abunzi 7 n’abasimbura 10.
Inteko itora ku kagari no ku Murenge ni abagize inama njyanama kuri izo nzego.
Bamwe mu bakandida batowe ku rwego rw'umudugu bavuga ko batorewe kuba abunzi bazakorana umurava.
Komite z’abunzi zigira manda y’imyaka itanu, icyakora izicyuye igihe zari zimaze imyaka irindwi bitewe n’icyorezo cya covid 19.
Bamwe mu baturage bashima uruhare rw’abunzi mu mikirize y’imanza cyane iziganjemo amakimbirane yo mu ngo.
Komite z’abunzi kandi ziregerwa imanza zitarengeje agaciro ka million 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madamu Umutesi Solange, avuga ko komite z’abunzi zagize uruhare rukomeye mu kugabanya imanza zaregerwaga inkiko bituma servise zihuta.
Imibare ya minisiteri y'ubutabera, igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2015 komite z’abunzi zicyuye igihe zakiriye imanza ibihumbi 297,695.
Mu myaka itatu ishize ni ukuvuga kuva mu 2018 kugeza 2021 imanza zaregewe abunzi ni 108.006, izaciwe ni 99,586 bingana na 98%.