“KURWANYA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA BIREBA BURI WESE” UMUYOBOZI NSHINGWABIKORWA W’AKARERE KA KICUKIRO

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Kicukiro hatangijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya Ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’icuruzwa ry’abantu, Ubu bukangurambaga bukaba bufite insanganyamatsiko igira iti “Twubake umuryango uzira Ihohotera”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine ubwo yatangizaga ubu bukangurambaga mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Gitaraga yibukije abaturage ko kurwanya Ihohotera rishingiye ku gitsina bireba buri wese.

Yagize ati “Ihohotera rushingiye ku gitsina ni Imungu imunga umuryango mugari muri rusange, kuko ingaruka z’uwahohotewe zigera kuri benshi yaba abo mu muryango we , abaturanyi n’abandi,.. ni ngombwa rero ko twese dufatanya kurwanya abafite izi ngeso hamwe na hamwe usanga biterwa no kunywa ibiyobyabwenge bagateza amakimbirane mu ngo ari nabyo bibyara ihohotera, ndabibutsa ko imwe mu ngamba yadufasha ari ugutangira amakuru ku gihe kuko bituma dushobora gutabara uwari ugiye guhohoterwa ndetse uwakoze icyaha agafatwa kare".

Yababwiye kandi ko amategeko ahana umuntu utaratanze amakuru ku Ihohotera kandi yari ayafite, abaturage kandi basobanuriwe icyaha cyo gucuruza abantu, uko gikorwa ndetse n’ingamba zo kukirwanya, ababyeyi basabwe kurushaho kwita ku bana babo kuko hari ababashuka ko bababoneye akazi hanze nyamara bagiye kubacuruza, bibutswa kujya babanza kwegera Ubuyobozi mu gihe bahuye n’iki kibazo.

Back