KWIBOHORA 29 : HATASHYWE IBIKORWA BITANDUKANYE BY’ITERAMBERE.

Kuri uyu wa Kabiri Tariki 04 Nyakanga 2023, mu Karere ka Kicukiro hizihijwe umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29, uyu munsi ukaba waranzwe no gutaha ibikorwa by’iterambere byiganjemo ibyagizwemo uruhare n’abaturage mu rwego rwo Kwibohora.

Bimwe mu bikorwa byatashywe harimo Inzu Mberabyombi y’Umurenge wa Kanombe yuzuye itwaye amafaranga angana na Miliyoni 61 n’ibihumbi 700 (61,700,000) FRW. Nk’uko byagarutsweho n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Bwana Nkurunziza Idrissa , iyi nzu ije gukemura ikibazo cy’inama z’abantu benshi zajyaga zibura aho zibera hisanzuye kandi hagezweho ashimira abaturage bagize uruhare muri iki gikorwa.

Hatashywe kandi inzu y’ubucuruzi igezweho mu Murenge wa Nyarugunga n’imihanda ya Kaburimbo mu Murenge wa Niboye ireshya na Kilometero 3.25 yuzuye itwaye miliyoni 222 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Antoine MUTSINZI mu ijambo rye yashimye abaturage bakomeje kugaraza uruhare ntagereranywa mu iterambere ry’Akarere avuga ko ari ishusho nyakuri y’ukwibohora kw’Abanyarwanda. “Ibikorwa byinshi twatashye kuri uyu munsi ni ibikorwa byagizwemo uruhare n’abaturage, ibi rero bikagaragaza ubufatanye bukenewe hagati y’ubuyobozi , abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage muri rusange, ibi rero bigaragaza ishusho nyayo yo kwibohora . ibyo twabonye uyu munsi umwaka utaha tuzabona ibiruseho ; aha rero ndanasaba abaturage kurushaho gusigasira ibikorwa nk’ibi by’iterambere kuko biba byatwaye ubushobozi butari buke”.

Abayobozi b'Akarere n'inzego z'Umutekano bataha umuhanda mu Murenge wa Niboye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Pudence Rubingisa wari umushyitsi mukuru kuri uyu munsi yashimye uruhare rw’Inkotanyi zabohoye Igihugu yibutsa   abakiri bato  ko ari urugero rwiza rwo gukurikiza abasaba kurinda   ibyagezweho ati: “Turasabwa ko icyerekezo gishya turimo cyo kubaka iterambere rirambye kandi rizira guheza uwo ari we wese tugomba kukigendanamo n’urubyiruko kugira ngo rugire imyumvire myiza no kwitanga nk’ukwaranze Ingabo zari iza RPA zabohoye igihugu cyacu”.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Bwana Pudence RUBINGISA yashimye ubutwari bw'Inkotanyi.

Umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 29 mu Karere ka Kicukiro kandi ukaba waranzwe n’ubusabane mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho.

Inzu y'ubucuruzi yatashywe mu Murenge wa Nyarugunga.

Back