KWIBOHORA31: IKIRARO CYA KAJEKI CYAFUNGUWE

Kuri uyu wa Kane tariki 03 Nyakanga 2025, abaturage b’Akarere ka Kicukiro hamwe n’inzego z’umutekano batashye ikiraro cya “Kajeki” gihuza Umurenge wa Niboye na Kanombe .

Iki gikorwa kiri mu rwego rwo Kwizihiza Umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 31 uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025. Iki kiraro cyari cyarangiritse ariko kuva muri Werurwe 2025 cyarasenywe cyubakwa bushyashya muri gahunda y’ibikorwa by’inzego z’umutekano bigamije guhindura imibereho y’abaturage.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere MUTSINZI Antoine mu ijambo yageneye abitabiriye ibi birori yashimye inzego z’umutekano zagize uruhare mu iyubakwa ry’iki kiraro agaragagaza ko kizakemura ikibazo cy’ubuhahirane cyaterwaga n’uko abantu n’ibintu baburaga aho banyura.

Yagize ati: “Urebye uko iki kiraro kimeze ukareba n’uko cyari kimeze mbere ubona itandukaniro ndetse ukanabona umusaruro w’imikoranire myiza y’inzego z’umutekano n’abaturage, turashima rero inzego z’umutekano zacu kuri iki gikorwa cy’indashyikirwa batugejejeho, urebye hano hafi hari ishuri ariko usanga abana bahiga baraburaga inzira nziza yo kwambuka bajya ku ishuri cyangwa batashye, abafite ibinyabiziga nabo byabagoraga kwambuka ariko murabona ko noneho bambuka mu mutekano usesuye”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo z’Igihugu Brig Gen Celestin KANYAMAHANGA wari Umushyitsi mukuru muri ibi birori yavuze ko Ibikorwa bihuza inzego z’umutekano n’abaturage bimaze gutanga umusaruro , ati: “Iki gikorwa ndetse n’ibindi byakozwe mu gihugu cyose bimaze gutanga umusaruro ugaragara mu iterambere ry’Igihugu, ibi rero birenze ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage ahubwo binashimangira imiyoborere myiza n’icyerekezo kiza cya  Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n'Umugaba w'ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo z’Igihugu kandi yavuze ko ibikorwa by’inzego z’umutekano bizahoraho mu rwego rwo gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo z’Igihugu Brig Gen Celestin KANYAMAHANGA

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine

Back