KWIBOHORA31: MU MIRENGE HATASHYWE IBIKORWA BY’INDASHYIKIRWA BYAGEZWEHO MURI UYU MWAKA
Kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Nyakanga 2025, mu Karere ka Kicukiro hizihijwe Umunsi wo Kwibohora aho hatashywe ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibikorwa remezo byubatswe n’abaturage mu rwego rwo Kwishakamo ibisubizo.
Umuhango wo gutaha ibikorwa remezo bitandukanye byubatswe n’abaturage wayobowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano aho ku ikubitiro bafunguye Urugo Mbonezamikurire y’abana bato ruherereye mu Murenge wa Gatenga rukaba rwarubatswe ku bufatanye na Polisi y’Igihugu , uyu muhango kandi ukaba witabiriwe n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) Madamu INGABIRE Assumpta.
Mu Murenge wa Masaka ubwo hizihizwaga Umunsi wo Kwibohora abayobozi b’Akarere basuye Ivuriro ry’ibanze ryubatswe na Bwana Nshimiyimana Philbert, Umufatanyabikorwa w'Akarere ukorera mu Kagari ka Mbabe wagize igitekerezo cyo kwegereza ubuvuzi abaturage baburaga aho kwivuriza hafi, uyu mufatanyabikorwa akaba yashimiwe kuri iki gikorwa yakoze ahabwa Icyemezo cy’ishimwe.
Mu bindi bikorwa by’ingenzi byatashwe harimo imihanda migenderano ya Kaburimbo harimo umuhanda wubatswe n’abaturage mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama, Umudugudu wa Kamabuye ureshya na Metero 800 ndetse n’umuhanda wa Kaburimbo wubatswe n’abaturage mu Murenge wa Kagarama, Akagari ka Rukatsa, Umudugudu Nyanza ureshya na 1.5Km.
Hatashywe kandi inzu yubakiwe umuturage utishoboye mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza ikaba yarubatswe n’abakozi b’Akarere ka Kicukiro.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere MUTSINZI Antoine yashimye abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa b’Akarere bagize uruhare muri ibi bikorwa ati: “Imyaka 31 ishize twibohoye isobanuye byinshi, isobanuye imiyoborere myiza ndetse n’icyerekezo cyiza cy’Ubuyobozi bwacu, ibi bikorwa remezo abaturage biyubakiye ni imwe mu ndangagaciro zikwiye kuturanga zo kwishakamo ibisubizo, ibi rero biranatwereka ko dukomeje muri uyu murongo tuzagera kuri byinshi”.
Abaturage nabo bakaba bishimiye ibi bikorwa remezo byabegerejwe bavuga ko biteguye kubisigasira.

Abana bo mu rugo Mbonezamikurire rwa Gatenga bahawe amata

Urugo Mbonezamikurire rwa Gatenga

Umuhanda wubatswe n'abaturage mu Murenge wa Kigarama


Umuhanda wubatswe n'abaturage mu Murenge wa Kagarama

NSHIMIYIMANA Philbert yashimiwe uruhare yagize mu kwegereza ubuvuzi abaturage b'Akagari ka Mbabe mu Murenge wa Masaka

